NTAKITAGIRA IHEREZO
Mu
buzima bwa buri munsi,umuntu ahura na byinshi bitandukanye byaba
ibimunezeza cyangwa se ibimubabaza.Nta muntu uhora yishimye ibihe byose
kimwe nuko nta muntu uhora ubabaye ibihe byose.
Ushobora kuba wahuye n'ibikubabaje uyu munsi ariko ejo ukabona ikikunezeza.
Nabonye nta kintu kitagira iherezo koko nkuko umubwiriza yabivuze.UMUBWIRIZA 3:1-13(IMANA IGENERA IKINTU CYOSE IGIHE CYACYO).
-Hariho igihe umuntu aba ari mu bukene ariko igihe kikazagera hakabaho iherezo ry'ubwo bukene maze akabona amafaranga.
-Hariho
igihe umuntu aba afite amafaranga ariko igihe kikazagera hakabaho
iherezo ry'ubwo bukire bwe ugasanga yakennye pe.Kandi mbere yarabonaga
icyo yifuza cyose ariko hakabaho iherezo agasigara yifuza
n'uwamuguriza.Iyo bigenze gutyo rero,uwo muntu atabarwa nabo yagiriye
neza mu gihe yarakize nubwo muri icyo gihe we yumvaga ubuzima
butahinduka.
Ingorane zibaho rero ni igihe uwo muntu atabanye neza
n'abantu kuko agira n'ipfunwe ryo kuba yagira uwo asaba ubufasha bitewe
nuko wenda yagiraga ubugugu mu gihe yarakize.Niyo mpamvu baca umugani
ngo"GIRA NEZA WIGENDERE,INEZA UYISANGA IMBERE KANDI INABI NAYO UYISANGA
IMBERE".
Iherezo ryo gukira iyo rije umuntu agakena
,abeshwaho nuko yitwaye mu gihe yarakize afite amafaranga kuko nibwo
abona umumaro wo kutizirikana ubwawe cyangwa umumaro wo kubana n'abantu
bose neza.
-Igihe kiragera umuntu akiga ariko na none
hakabaho iherezo amashuri akayarangiza akabona akazi cyangwa se
agakomeza kwiga mu kindi cyiciro.Iyo umuntu ageze mu kazi,igihe kijya
kigera bakamuhagarika bitewe nuko bagabanyije abakozi cyangwa se ibyo
yakoraga byarangiye.
Sibyo gusa ,kuko habaho na pension(retirement) ,ikiruhuko cy'izabukuru.
Murumva
ko rero nubwo umuntu mu gihe ari mu kazi aba yumva aguwe neza kuko aba
yizeye ko ukwezi nigushira hari amafaranga azinjiza,ariko akwiye
kuzirikana ko ako kazi atazakagumamo ibihe byose.Mu kuzirikana ibyo,
bizamufasha kumenya uko ako kazi azakitwaramo n'uko azabana n'abo
bakorana ndetse n'abakoresha be.
-Habaho
igihe cy'ubusore cyangwa se cy'ubukumi ariko nabyo bijya bigira
iherezo, kuko uko umuntu aba ameze mugihe afite imyaka 20 iyo agize
imyaka 55 amaze gusaza biba bitandukanye nuko yarameze mbere mugihe
cy'ubusore.
Umuntu agira ubuzima bwiza akagira
amafaranga menshi icyo ashatse cyose akakigeraho ariko mugihe runaka
ukumva yakoze accident cyangwa yishwe n'indwara runaka.Mu byo dukora
byose tujye tuzirikana ko hariho iherezo.
Icy'ingenzi
dukwiye kwibuka ko tutazabaho mu buzima bumwe ahubwo ko habaho impinduka
mu buzima bwacu bwa buri munsi.Mu kubaha Imana no gukunda bagenzi bawe
ntacyo uhereyeho,nabyo bizagufasha kubana neza n'abandi kandi
binagufashe no kumenya uko witwara mu buzima urimo.
Emmanuel RUTAYISIRE
Nibyo koko iherezo rijya ribaho ku kintu cyose.
ReplyDeletenihatari
DeleteIMANA IGENERA IKINTU CYOSE IGIHE CYACYO).
Deleteirijambo rikubiyemo ibintu byishi uzikurebakure kandi tura kwemera
Imana iza gukomereze imigisha
ReplyDeleteIbi ni ukuri pe!
ReplyDeleteThx
Delete